Access Bank Rwanda PLC yiyemeje guherekeza abagore yahuguye mu kwihangira imirimo

30 Nov 2023
Access Bank Rwanda PLC yiyemeje guherekeza abagore yahuguye mu kwihangira imirimo

Banki y’Ubucuruzi, Access Bank Rwanda Plc, yahurije hamwe abagore batangiye kwihangira imirimo mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bukenewe mu ishoramari no kwiteza imbere, yiyemeza gukomeza gukorana na bo mu rugamba rw’iterambere.

Ni amahugurwa yateguwe mu rwego rwo guherekeza abagore batandukanye bahisemo kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo binyuze mu kubaha ubumenyi bukenewe n’inama zigamije kunoza imishinga yabo muri rusange.

Umuyobozi mu kigo gitanga amahugurwa cya Imanzi Business Institute cyafatanyije na Access Bank Rwanda Plc mu guhugura aba bagore, Kayitakirwa Deus, agaragaza ko hahuguwe abagore 30 kandi bibanda ku makuru y’ibanze akenerwa mu gutangiza imishinga no kugorora ibitekerezo byabo.

Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko bahawe ubumenyi bw’ingenzi mu ishoramari bakoraga ndetse bishimira ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere ry’umugore nk’intego nyamukuru ya Access Bank Rwanda Plc nk’uko Murerehe Donatha uri mu bemerewe guhabwa inguzanyo yabigarutseho.

Ati “Icyo nungutse cyane ni ugutegura inyigo z’umushinga, buriya twakoraga ariko ibintu byo gutegura imishinga (business plan) ntabwo nari mbisobanukiwe, ariko uyu munsi nabashije kubisobanukirwa byimbitse. Abateguye aya mahugurwa turabashimira kuko hari ibyo batugejejeho byinshi tutari tuzi kandi batwizeza ko gukorana na bo byoroshye.”

Murererehe kandi yagaragaje ko mu mahugurwa beretswe uburyo bworoshye bwo gukorana na Banki mu iterambere ryabo bishimira ko Access Bank Rwanda Plc ikomeje gushyira imbere umugore, cyane ko bamwe bahise bemererwa inguzanyo.

Kataramirwa Jessica yagaragaje ko nyuma yo kwitabira amahugurwa yasanze hari amwe mu makosa yakoraga mu bikorwa bye bya buri munsi agiye guhindura.

Ati “Nabashije kumenya ko hari amakosa nakoraga mu ishoramari ryanjye nakagombye guhindura. Ikindi kintu nungutse ni uko nahuye n’abandi bakora ishoramari ritandukanye, tubasha kungurana ibitekerezo. Ndashimira cyane abaduhuguye kandi tuzayabyaza umusaruro ubu bumenyi.”
Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo guteza imbere Abagore bakorana na Banki, muri Acess Bank Rwanda Plc, Kimonyo Victoire, yashishikarije abagore gukomeza gukora ndetse no gukomeza kugana iyi banki mu bikorwa byabo bya buri munsi, yizeza ko hazabaho uburyo bwo gukomeza kubakurikirana.

Umuyobozi muri Access Bank Rwanda PLC ushinzwe Ubucuruzi buto n’Ikoranabuhanga, Kalisa Prossie, yavuze ko nka banki ishyigikiye iterambere ry’umugore bifuza kumubona atera imbere akaba ari na yo mpamvu yo gutegura ayo mahugurwa.

Ati “Turi kurebera hamwe uko twabafasha guteza imbere imishinga bakora bakagera ku rwego rwo gukora inyigo z’imishinga yaterwa inkunga cyangwa ikagurizwa n’amabanki. Nka Access Bank duha agaciro abagore, dushaka kubabona batera imbere kandi bubaka imikoranire no guharanira iterambere rirambye rishobora kugira ingaruka mu nzego izo ari zo zose ubarizwamo.”

Latest News

Abakozi ba Access Bank Rwanda Plc bunamiye abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro Access Bank Rwanda Plc yateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi Access Bank supports women-owned businesses to showcase achievements Promoting women’s health and empowerment: Access Bank Rwanda’s ongoing commitment Access Bank Rwanda PLC yiyemeje guherekeza abagore yahuguye mu kwihangira imirimo