Abakozi ba Access Bank Rwanda Plc bunamiye abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

30 Nov 2023
Abakozi ba Access Bank Rwanda Plc bunamiye abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Abakozi n’abayobozi ba banki y’ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
 
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, ku Rwibutso rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Kicukiro, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 105.
 
Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rufite amateka akomeye yaranze ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali; kuko benshi biciwe kuri uyu musozi wo mu Karere ka Kicukiro ku wa 11 Mata 1994.
 
Abakozi n’abayobozi ba Access Bank Rwanda Plc basuye uru rwibutso mu gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside, cyane abiciwe kuri uyu musozi wa Kicukiro.
 
Iki gikorwa cyaranzwe no kunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa n’amwe mu mateka akomeye yaranze ibi bihe by’icuraburindi.
 
Nyuma yo kunamira abazize Jenoside, berekeje ahubatswe Ubusitani bwo Kwibuka bwafunguwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame mu 2022.
 
Ubu busitani bwo Kwibuka bukubiyemo ibice bitandukanye bifite amateka yaranze ibihe by’iminsi 100 ya Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100; birimo ubuhungiro bwa bamwe mu barokotse bihishe mu masaka, urufunzo, ibishanga n’ibindi.
 
Bwubatswe mu rwego rwo kurinda amateka no kwereka abavutse nyuma ya Jenoside amateka nyayo yabayeho muri ibi bihe n’uruhare ibidukikije byagize mu kurokoka kwa bamwe mu basigaye.
 
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabasangije amwe mu mateka yaranze Jenoside, ndetse agaruka kuri bamwe batahigwaga bagiye batabara abantu, abashimira ubumuntu bagaragaje.
 
Ati "Ni ibintu tuzakomeza kubashimira abahishe bamwe muri twe ariko ni n’ubutwari abakiri bato baba bakwiye kwigiraho ko mu bihe ibyo ari byo byose umuntu aba akwiye kwishakamo ibisubizo n’imbaraga zo gutandukana n’ikibi."
 
Yakomeje ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabaye hafi abarokotse mu myaka 29 ishize n’ubwo bitari byoroshye mu bihe bitandukanye byari bitambutse.
 
Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda Plc, Faustin Rukundo Byishimo, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse abashimira ubutwari n’ubudaheranwa bagaragaje mu myaka 29 itambutse.
 
Ati "Tugomba gukomeza guhangana n’aya mateka ashaririye, twibuka ko ahahise twahifashisha mu kubaka ahazaza heza. Dufite inshingano nk’Abanyarwanda zo guharanira ko amajwi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 adacecekeshwa, cyangwa ngo amateka yacu yibagirane."
 
Abitabiriye iki gikorwa basangijwe ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside bari batuye mu Mujyi wa Kigali, barimo Uwamariya Ndoha Angelique wabaga muri Kicukiro na Umuhoza Sabine Aime warokokeye muri Saint Paul.
 
Uwamariya yavuze ko umuryango we n’abandi baturanyi bahungiye mu kigo cya ETO Kicukiro cyari kirimo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, aho bari biringiye ko bagiye kuhabonera ubuhungiro, ariko zibatera umugongo zibata mu maboko y’Interahamwe.
 
Uwamariya na Umuhoza bashima Inkotanyi zatabaye aho rwari rukomeye, bongera kugira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, ubu ni ababyeyi bubatse ingo zabo.
 

Latest News

Abakozi ba Access Bank Rwanda Plc bunamiye abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro Access Bank Rwanda Plc yateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi Access Bank supports women-owned businesses to showcase achievements Promoting women’s health and empowerment: Access Bank Rwanda’s ongoing commitment Access Bank Rwanda PLC yiyemeje guherekeza abagore yahuguye mu kwihangira imirimo