Access Bank Rwanda Plc yateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi

30 Nov 2023
Access Bank Rwanda Plc yateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi

Banki y’ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc, yateguye imurikagurisha ry’iminsi ibiri ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi butandukanye ariko bakaba basanzwe ari abakiliya bayo mu rwego rwo kubaherekeza mu iterambere.

Iri murikagurisha riri kubera mu Mujyi wa Kigali rwagati, ahazwi nka Car Free Zone ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi bunyuranye bwiganjemo ibiribwa, imyambaro, imitako n’ibindi bitandukanye.

Abitabiriye iri murikagurisha bagaragaje ko bishimira ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere ry’umugore nk’intego nyamukuru ya Access Bank Rwanda Plc nkuko Mutesi Gasana yabigarutseho.

Ati “Ni ikintu cyiza cyane ko rimwe na rimwe usanga dufite ibicuruzwa ariko ntibimenyekane. Ntekereza ko ari byo Access Bank Rwanda Plc iri gukoraho kandi birashimangira ubudasa n’umwihariko wabo mu guteza imbere umugore.”

Yakomeje agaragaza ko ari umwe mu bagore batejwe imbere na Access Bank Rwanda Plc binyuze muri gahunda zayo zitandukanye zigamije guteza umugore.

Ati “Ndi umwe mu bagore b’abanyamuryango bakorana na Access Bank, nahawe amahugurwa mu gutegura imishinga binyuze muri gahunda yabo izwi nka ‘Women Banking’, gucuruza no kwitegura kuba abashoramari binyuze mu marushanwa yabo ategurwa buri mwaka binyuze muri Women pitch tone Africa. Nabonyemo ibintu byiza birimo konti z’abadamu zifite inguzanyo ziri hasi cyane n’amahugurwa ahabwa abagore.”

Yakomeje avuga ko inguzanyo yahawe na Access Bank Rwanda Plc yamwaguriye ubucuruzi bituma ibikorwa bye bikomeza gutera imbere, bityo ko yamugiriye akamaro kanini mu iterambere ry’ubucuruzi bwe.

Ati “Hari inguzanyo ifite zorohereza abagore gucuruza zisa n’aho zifite inyungu ziri hasi, izo rero nizo zorohereza abagore mu gukora ubucuruzi. Urubizi ko kimwe mu bintu bigora abagore ari ukugera kuri serivisi z’imari cyane ko usanga ibigo by’imari bigiye gutanga inguzanyo bisaba ingwate kandi abagore usanga ntazo bafite.”

Umuyobozi muri Access Bank Rwanda PLC ushinzwe ubucuruzi buto n’ikoranabuhanga, Prossie Kalisa, yavuze ko iyi banki yitaye cyane ku byifuzo by’abakiliya uyu mwaka, bigendanye n’ibyo bakeneye ari nayo mpamvu y’iri murikagurisha.

Ati “Uretse serivisi za banki bakenera no kubakirwa ubushobozi ndetse no kumurika ibyo bakora, muri uku kwezi kwahariwe umugore turashaka ko ibikorwa bye bimurikwa bikagera ku bakiliya, ari nayo mpamvu twazanye iri murikagurisha.”

Yavuze ko Access Bank Rwanda Plc yifuza ko abantu batatekereza gusa kuri serivisi banki itanga, ahubwo bakwiye kuzirikana n’uruhare rwayo mu iterambere ry’abagore n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Access Bank Plc ikorera mu bihugu birenga 12 kw’isi, ikaba ifite abakiliya basaga miliyoni 36. Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’imwe mu ntego yayo hagamijwe kwihutisha serivisi ku bakiliya bayo.

Latest News

Abakozi ba Access Bank Rwanda Plc bunamiye abazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro Access Bank Rwanda Plc yateguye imurikagurisha ryitabiriwe n’abagore bakora ubucuruzi Access Bank supports women-owned businesses to showcase achievements Promoting women’s health and empowerment: Access Bank Rwanda’s ongoing commitment Access Bank Rwanda PLC yiyemeje guherekeza abagore yahuguye mu kwihangira imirimo